Back
Sobanukirwa byinshi ku Bwenge bw’Ubukorano (AI)
Dec 2, 2024
Ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] ni ikoranabuhanga rigamije guha mudasobwa n’imashini ubushobozi bwo gukora ibintu byatekerezwaga ko bishoborwa n’abantu gusa, nko gutekereza, gufata ibyemezo no gukora imirimo isaba ubushishozi.
Ubwenge bw’ubukorano bukoresha ibipimo byo
gutekereza byubakiye ku mibare,kugereranya ndetse n’isanisha ry’amakuru by’uburyo
bwa mudasobwa [Algorithm] , bukabasha
gukemura ibibazo mu buryo bwihuse kandi bunoze. Ubu bwenge bwihariye bushobora
kwigana imikorere y’ubwonko bw’umuntu, bwifashishwa cyane cyane mu gutahura
amakuru, gusesengura no gufata ibyemezo bifatika.
Ubumenyi shingiro buri inyuma ya AI bushingiye ku buryo mudasobwa zigira u ushobozi bwo kwiga no kwigira
ku miterere y’amakuru uzihaye. Ibi bikoresho byifashishwa mu kwiga ku buryo
bwimbitse ibimenyetso bitandukanye, hakoreshejwe ibigereranyo by’imibare
n’ikoranabuhanga ryo gusesengura.
Byongeye kandi, mudasobwa ihabwa ubushozi bwigana imikorere nk'iy'ubwonko bw’umuntu,
bigatuma imashini zibasha kumenya amafoto, ibimenyetso by’ijwi n’andi makuru
mu buryo bwimbitse kurushaho.
AI ifite uruhare rukomeye mu iterambere mu nzego nyinshi. Mu
buvuzi, ikoreshwa mu gusesengura ibimenyetso by’indwara hakoreshejwe imashini
z’ikoranabuhanga, bikagabanya amakosa mu buvuzi no kwihutisha ibikorwa.
3Shares
0Comments
9Favorites
16Likes
No content at this moment.