Back
Diamond Platnumz yavuze inkuru yihariye ya Komasava iri guca ibintu
Jun 30, 2024
Diamond Platnumz yagarutse ku mvano y’inganzo y’indirimbo iri guca ibintu yise ‘Komasava’, uko yafashwe, igisobanuro cyayo, anakomoza ku cyo
imbyino iherekeje isobanuye.
Mu kiganiro uyu muhanzi w’ikimenyabose yatanze nyuma yo
gutaramira mu bitaramo bya Afro Nation byabereye muri Portugal.
Ndetse iyi ndirimbo ikaza mu zo yitabaje akayiyirimbana n’ibihumbi
by’abakunzi b’umuziki nyafurika bari aho.
Diamomd yavuze ko indirimbo Komasava yayanditse ku munsi
wa 27 w’igisibo gitagatifu cya Ramadan aho abasilamu babasenga b’inginga Imana.
Abisobanura yagize ati”Narindi kumwe
na Producer, ndavuga ngo kanjye gusenga isengesho rya Tahajjud, aho umuntu asenga
icyo asabye ikakimuha ndisoje ndagaruka.”
Yakomeje avuga ko ubwo bayikoraga batekerezaga ku kintu
cyakongera guhuza abantu ati”Tuyikora twatekerezaga ku ndirimbo idashobora
gukumira umuntu uwari wese aho yaba ava hose.”
Yongeraho ati”Cyangwa ngo uwo uriwe niyo mpamvu
nashyizemo indimi zitandukanye harimo igifaransa, igisahili, icyongereza,
ikilatini n’ikizulu bikajyanira no gusuhuzanya.”
Avuga ko kandi imbyino yayo ari iy’umunezero n’ubucuti
nyuma y’icyorezo cya COVID19 cyagiye gihindura imigirire itandukanye ya muntu
bisobanuye kongera gusubira mu buzima busanzwe no kunezerwa.
Diamomd igitero cyo muri iyi ndirimbo ifite iminota 4:36
cyamutwaye igera kuri 20 ngo abe akirangije.
2Shares
0Comments
8Favorites
4Likes
No content at this moment.