Back
Filime y’uruhererekane “Shuwa Dilu” yuzuye urwenya rwinshi yatangiye kwerekanwa kuri Zacu Tv
Jun 20, 2024
Shuwa Dilu ni imwe muri filime yakozwe na Zacu Entertainment izwi nka Zacu- kompani ikora filime zitandukanye ziimo izikunzwe cyane zinyura kuri Televiziyo y'u Rwanda "RTV" nka City Maid, Indoto, Seburikoko, Ejo si Kera ndetse no kuri Zacu Tv nka Ishusho ya Papa na The Bishop’s Family.
Shuwa Dilu yakinywe n'abakinnyi bakomeye mu ruhando rwa sinema nyarwanda cyane cyane muri filime z’urwenya (comedy) ari bo Gratien Niyitegeka wakinnye nka Superi, Ramadhan Benimana wakinnye nka Waxi, ndetse na Eric Nsabimana wakinne nka Londoni.
Ni seri ivuga ku buzima bw’abasore batatu Superi, Waxi na Londoni bakodesha inzu kugira ngo bagabane igiciro cy’ubuzima bwa Kigali buhenze. Gusa buri umwe aba afite imyitwarire itandukanye n’iyundi.
Superi ni we uba ari umuyobozi w’urugo, mu gihe Waxi we aba akora akazi k’ubukomisiyoneri, mu gihe Londoni we aba ari umukozi wabo wo mu rugo, ukunda gukora amakosa menshi.
Iyi filime yayobowe na Niyoyita Roger, ifite ibice bibiri (2 seasons). Biteganyijwe ko izagira ibice birenze bine (4 seasons). Yasamiwe hejuru na cyane ko yamamajwe bikomeye na Canal+ nyiri Zacu Tv yakoze iyi filime.
Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Nelly Wilson, yatangarije inyaRwanda ko iyi filime yuzuye urwenya, ikaba yarakinywe n’ibyamamare muri sinema mu Rwanda, ntakabuza abanyarwanda bazayikunda.
6Shares
0Comments
2Favorites
13Likes
No content at this moment.