Back
Bien-Aimé yahuriye na Adekunle Gold i Kigali mu biganiro byibanze ku mishinga bafitanye- AMAFOTO
May 27, 2024
Umunyamuziki wo mu gihugu cya Kenya, Bien-Aimé Baraza ari mu bihumbi by’ibyamamare byitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali, ku nshuro ya Kane. Iyi mikino iherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi n’ibindi mu rwego rwo gususurutsa abitabira iyi mikino.
Bien-Aimé Baraza yakunze kugenderera u Rwanda, ahanini binyuze mu bikorwa byagiye bimuhuza n’abahanzi bo mu Rwanda, ibikorwa birimo nka ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi, ibitaramo yakoreye muri Camp Kigali, n’ibindi.
Uyu muhanzi yagaragaye mu mukino wahuje Ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo na Fath Union Sports de Rabat yo muri Maroc wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024.
Warangiye Cape Town Tigers isezereye Fath Union Sports de Rabat mu mikino ya nyuma ya BAL nyuma yo kuyitsinda ku manota 91-88 mu mukino wa 1/4.
Bien-Aimé Baraza yaje i Kigali mu rugendo rwari rugamije kuganira no kuramukanya na Adekunle Gold agamijye kubyutsa umushinga w’indirimbo bamari bamaze igihe baganiriyeho.
Isoko z’amakuru zivuga ko Adekunle Gold yabwiye Bien- Aime kuzamusanga mu Rwanda mu bitaramo bya BAL akaba ariho banogereza umushinga w’indirimbo.
Bien-Aimé Baraza kandi yagiranye ibiganiro n’abarimo Coach Gael washinze 1:55 AM, ndetse yaganiriye n’umuraperi Kivumbi witegura gutaramira i Burayi.
Bien- Aime amaze umwaka umwe atangiye urugendo rw'umuziki. Ndetse, aherutse kuvuga ko azashyira imbere gukorana n'abahanzi banyuranye mu rwego rwo kwigaragaza nk'umuhanzi ukomeye ku ruhando mpuzamahanga.
14Shares
0Comments
13Favorites
15Likes
Say something to impress...
Loading...
Comments
Hot

No content at this moment.

Relevant people
Inyarwanda
31576 Followers
Entertainment and People
Related